Waba ukunda umupira w’amaguru? Noneho SKOL Malt iguhaye uburyo bushya bwo kwishima, gutombora, no gutsindira ibihembo mu buryo bworoshye kandi bushimishije! Skol Mart yakuzaniye SKOL Malt Predict & Win 2026, promotion iguha amahirwe yo gutsindira ibihembo binyuranye mu gihe cy’imikino y’igikombe cy’Isi kizabera muri Mexique, Amerika na Canada.
Ubu bukangurambaga bujyanye n’uburyo uryoherwa n’umupira w’amaguru, incuti zawe ndetse n’uko musangira ibyishimo mwisomera kuri Skol Mart. Iguha uburyo bubiri bwo kubwitabira: Aho uburyo bwo bwa mbere ari ubuzakorwa mbere y’uko irushanwa ritangira naho uburyo bwa kabiri bwo bukaba buzakorwa mu gihe irushanwa ryatangiye.
Abemerewe kwitabira ni abujuje imyaka 18 cyangwa bari hejuru yayo, kwemera amategeko n’amabwiriza bigenga ubukangurambaga, ikindi ni ukuba wemerewe gukorera ingendo hanze niba wifuza guhatanira igihembo gikuru.
Aho wakinira
Abahatana bagomba kunyura ku rubuga uzajya ugeraho unyuze kuri www.skolfootbal.rw. Ushobora kuyigeraho ukoresheje smartphone cyangwa se ukaba wakwaka ubufasha ku mukozi ubishinzwe uzajya uba mu tubari twatoranyijwe. Ushobora kandi kwitabira nubwo waba udafite smartphone ukajya wakira ubutumwa muri SMS.
Injira mu Gukina, Wongere Amahirwe!
Mbere y’imikino:
Icyo ugomba gukora ni ukugura icupa rya Skol Malt ririho ikirango cy’ikipe utekerezako izagera muri 1/2 cy’igikombe cy’isi, maze uyifotore. Toranya amakipe 4 muri ubu buryo maze ibirango byayo.
Sura www.skolfootball.rw maze wuzuze umwirondoro wawe, ubundi ushyireho bya birango by’amakipe wafotoye ubundi wohereze.
Ushobora kandi kugana ababishinzwe bazaba baboneka mu tubari twemewe bakagufasha.
Ibi bizagufasha kwinjira mu irushanwa rikomeye ryo gutsindira igihembo gikuru!
Igihembo gikuru: Urugendo rwishyuwe rwose mu gihugu cyatwaye igikombe cy’isi.
Ikitonderwa:
– Wemerewe gukina rimwe gusa ku munsi
– Uko ukina kenshi ni ko wiyongerera amahirwe
– Uko ukinnye ugomba gushyiramo amakipe 4 atandukanye
– Mu gihe abatsinze bazaba babaye benshi, uwatsinze bidasubirwaho azatoranwa binyuze muri tombora
– Uwatsindiye igihembo gikuru agomba kuba yemerewe gutembera hanze y’igihugu, kuba afite urupapuro rw’inzira rutarata agaciro
– Iki gihembo gikuru ntigishobora kuguranwa hagati y’abantu, kuvunjwamo amafaranga cyangwa guhindurwamo ikindi gihembo icyo ari cyo cyose
Mu gihe cy’imikino:
Gura SKOL Malt mu kabari kemewe, wakire Code, iyi code izagufasha kwinjira ku rubuga maze wohereze uko ubona umukino uri burangire.
Ukimara gutsinda wakira ubutumwa bugufi bwemeza ibihembo byawe ugahita ubyereka ababishinzwe
Maze ugahabwa ibihembo watsindiye.
Ibihembo ubibona ako kanya:
. Imyambaro yamakipe
. Imipira yo gukina
. Ingofero z’abafana
. SKOL Malt y’ubuntu
Niba utatomboye neza kandi ubona ubutumwa bugufi, bugushishikariza kongera amahirwe yawe.
Uburyo bworoshye bwo kwitabira
✔️ Gura SKOL Malt.
✔️ Gutombora izitsinda.
✔️ Kohereza izo uha amahirwe yo gutsinda.
✔️ Gutegereza gutsinda.
Icyo ugomba kwibuka:
. Buri kode ikoreshwa rimwe gusa
. Kwitabira bishingira ku kugura SKOL Malt
. Ibiri buve mu mukino bigomba koherezwa mbere y’uko umukino utangira. Iyo umukino utangiye ntibiba bigishobotse gukora tombora yawe.
. Genzura neza umwirondoro wawe kuko umwirondoro utari wo ushobora gutuma utakaza intsinzi yawe cyangwa kukubuza guhabwa ibihembo
. Ibihembo bitangwa ako kanya ku batsinze
. Buri munsi ni amahirwe mashya yo gutsinda
SKOL Malt: Ishimire Umupira, Utombore, Utsinde!
Zana inshuti zawe, musangire ibihe byiza , kandi mwongere amahirwe yo gutsinda buri mukino.
SKOL Malt Predict & Win 2026 Aho umupira uhura n’amahirwe yo gutsinda!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *