skol
fortebet

Ntore Habimana na Axel Mpoyo basobanuye uko byagenze mbere yo guhagarikwa na FERWABA

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 02, Jul 2026

Ntore Habimana na Axel Mpoyo basobanuye uko byagenze mbere yo guhagarikwa na FERWABA

Sponsored Ad

skol

Abakinnyi ba APR BBC, Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo, bavuga ko ibihano byo guhagarikwa umwaka umwe mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda byabatunguranye, bakemeza ko batigeze banga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ahubwo ko ikibazo cyaturutse ku biganiro bitigeze birangira hagati yabo n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Ku wa 22 Kamena 2026, FERWABA yatangaje ko yahagaritse aba bakinnyi bombi ibashinja kutitabira ubutumire bwo kwinjira mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu yiteguraga amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya FIBA, nubwo amakipe yabo yari yabemereye kuyijyamo. Ishyirahamwe ryavuze ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mategeko ya FIBA n’amabwiriza agenga inshingano z’abakinnyi bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu.

Icyakora, Ntore Habimana we avuga ko atigeze agaragaza ubushake bwo kwanga gukinira igihugu. Asobanura ko yakomeje kwitabira imyitozo yose yari yasabwe, bityo akaba atumva impamvu yafatiwe ibihano atabanje guhabwa umwanya uhagije wo kuganira n’abayobozi ba FERWABA.

Avuga kandi ko mu myaka amaze akinira Ikipe y’Igihugu, harimo amarushanwa akomeye nka AfroBasket n’amajonjora y’Igikombe cy’Isi, yari yizeye ko habanza kubaho ibiganiro no gushaka umuti w’ikibazo mbere yo gufata umwanzuro ukomeye nk’uwo.

Ntore akomeza asobanura ko ikibazo cyari kigishingiye ku biganiro byerekeye ibyo FERWABA yari yamugejejeho n’ibyo na we yasabaga, bityo ko kutumvikana bitari bisobanuye ko yanze ubutumire bwo gukinira igihugu.

Ku ruhande rwa Axel Olenga Mpoyo, na we ahamya ko atigeze yanga kwitabira Ikipe y’Igihugu. Avuga ko yasubije ubusabe bwa FERWABA mu ibaruwa yasobanuragamo impamvu zirimo ubuzima bwe, imvune, akazi ndetse n’ibijyanye n’ubwishingizi, ariko agaragaza ko yari yiteguye gukomeza gukinira u Rwanda igihe impande zombi zari kuba zumvikanye.

Olenga avuga ko nyuma y’iyo baruwa yahuye n’abayobozi ba FERWABA bagirana ibiganiro bigufi, bamwizeza ko bazamugarukira nyuma yo kubisesengura. Icyakora ngo ntiyongeye kubona igisubizo kugeza igihe yumviye ko yafatiwe ibihano.

Aba bakinnyi bombi bahuriza ku kuba icyabaye atari ukwanga gukinira Ikipe y’Igihugu, ahubwo ko habayeho kutarangiza ibiganiro byari bikomeje hagati yabo na FERWABA mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kubahagarika.

Na APR BBC yagaragaje impungenge ku buryo iki kibazo cyakemuwe. Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Kalisa Salongo Eric, yavuze ko ubuyobozi bw’ikipe butumva impamvu icyemezo cyo guhagarika aba bakinnyi cyafashwe mu buryo bwihuse, kandi hari hakiri amahirwe yo gukomeza ibiganiro.

Yongeyeho ko ku wa 20 Kamena, Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo bitabiriye imyitozo y’Ikipe y’Igihugu nk’uko bari babisabwe, nubwo batabashije gukorana n’abandi bakinnyi kubera ibibazo by’imvune. Ku bwe, ibi byerekana ko bari bafite ubushake bwo kubahiriza ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu ndetse n’uko APR BBC yari yarabarekuriye kujya gusohoza inshingano zo gukinira igihugu.

Mu gihe impande zombi zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye ku mizi y’iki kibazo, haracyategerejwe kureba niba hazabaho ibiganiro bishya cyangwa ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane hagati y’abakinnyi na FERWABA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa