skol
fortebet

Umurambo wa Ayatollah Ali Khamenei wajyanywe mu musigiti muri Tehran

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 03, Jul 2026

Umurambo wa Ayatollah Ali Khamenei wajyanywe mu musigiti muri Tehran

Sponsored Ad

skol

Umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, hamwe n’imirambo ya bamwe mu bagize umuryango we baguye mu gitero cyagabwe ku bufatanye bwa Israel n’Abanyamerika tariki 29 Werurwe(3), yajyanywe mu musigiti mu murwa mukuru Tehran.

Ibiro ntaramakuru bya ISNA byavuze ko bamwe mu bashyitsi b’abanyamahanga bageze muri Irani bari mu bitabiriye umuhango wo kwibuka ababo i Tehran. Biteganijwe ko ibikorwa byo kunamira abapfyue mu ntambara biza gukomeza umunsi wose.

Mu bayobozi bageze i Tehran kwitabira uyu muhango harimo Minisitiri w’imbere mu gihugu wa Pakisitan, Mohsin Naqvi, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa reta y’aba Taliban muri Afghanistan, Amir Khan Muttaqi.

Byanavuzwe ko abayobozi ba Tajikistan, Ubushinwa n’Ubuhinde biteganijwe ko bazitabira ibi bikorwa.

Abantu benshi bo mu muryango wa Khamenei, barimo umukwe we, umwuzukuru we, umwe mu bakobwa be n’umugore w’umuhungu we Mojtaba Khamenei, bishwe hamwe na we muri icyo gitero.

Dukurikije gahunda yatangajwe n’abayobozi ba Irani, imihango yo gusezera no gushyingura Khamenei izakorwa mu byiciro bitandukanye mu minsi ikurikirana.

Nyuma y’imihango yo mu cyunamo i Tehran ndetse no muri Qom, biteganijwe ko azashyingurwa i Mashhad kuwa kane mu cyumweru gitaha. Mbere yuko ashyingurwa, umurambo we uzajyanwa mu mijyi ya Najaf na Karbala muri Iraq.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa